Kuwa 22 Gicurasi 2025, abakozi ba RITCO Ltd bifatanyije n’Abanyarwanda bose mu rugendo rwo kwibuka no kunamira Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Banyarukiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugesera, ahasobanuriwe amateka y’inzibutso n’ubugome bwabaye muri Jenoside, by’umwihariko mu yahoze ari Komine Kanzenze.
Iki gikorwa cyabaye umwanya wo kuzirikana amateka, kubaha abazize Jenoside no kongera gushimangira inshingano zo kurwanya ingengabitekerezo yayo mu buzima bwa buri munsi.
Abakozi ba RITCO bashimiye byimazeyo ubutwari bw'ingabo za RPA zahagaritse Jenoside ndetse banagaragaza ishimwe rikomeye ku miyoborere myiza ikomeje guteza imbere ubumwe, amahoro n’iterambere ry’Abanyarwanda.
Contact Us